Inzu Ndangamurage :

Ingoro y'Umwami, Ingoro y'Ubugeni n'Ubuhanzi n'Ingoro y'Imibereho n'Umuco (Imibereho y'Abanyarwanda),

Ubu mu ntara y'Amajyepfo hamuritse byinshi kandi bishya birimo inka z'inyarwanda zizwi ku izina ry' Inyambo.

Hari n'abatahira benshi bazitaho bavuga amazina y'inka bakanaririmbira abashyitsi amahamba mu ngoro y'Umwami.

Ayo mahamba n'amazina y'inka hamwe n'imurikwa ry'inyambo ni ibyongera kwerekana ko uhasanga umuco Nyarwanda ukawibonera n'amaso imbona nkubone.